Ni byiza ko mu buzima ubaho uzi ibintu bijyiye binyuranye, kuko hari aho bigenda bikenerwa cyane ugasanga biragufashije mu buzima bwawe.

Abakunzi ba Touchrwanda twabateguriye uburyo bwiza bwo kuba warebera indirimbo muri VLC uzikuye kuri Youtube kugira ngo ugabanye ubwinshi bw’amafaranga ukoresha ureba ibintu kuri Youtube.

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

Uburyo buryo bukorwa mu nzira zikurikira:

1.Jya kuri Youtube maze ushaka indirimbo ugiye kureba, ubundi ufate ukopiye Link yiyo ndirimbo.

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

2.Fungura VLC yawe maze ukande kuri Media

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

3.Ukimara gukanda kuri Media, harahita haza akazu ka kabiri, uhite ureba ahanditse Network ahakande.

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

4.Ukimara gukanda kuri ahanditse Network, urahita ubona ahantu ugomba gushyira Link y’indirimbo wavanye kuri Youtube(Paste)

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

5.Umaze gushyira Link muri ako kazu uhite ukanda Play, indirimbo yawe irahita ikinika

Ushobora no gukora urutonde rw’indirimbo nyinshi maze ukazikinira muri VLC.

Jya kuri Youtube maze urebe urutonde rw’indirimbo nyinshi ushaka gukina(Playlist) maze ukopiye link yayo.

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

Nta gihindutse urongera uce muri Media ya VLC yawe, hanyuma ushyiremo ya Link wafashe, indirimbo zirahita zitangira kwikina.

Dore uburyo wareba indirimbo yo kuri Youtube ukoresheje VLC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU