Itsinda rya Urban Boyz rigizwe n’abasore batatu aribo Safi Madiba, Nizzo Kabossi na Humble Jizzo biravugwa ko ryamaze gusenyuka gusa bikagirwa ibanga mu buryo bukomeye.

Itsinda rya Urban Boyz biravugwa ko ryamaze gutandukana bikagirwa Ibanga
Itsinda rya Urban Boyz biravugwa ko ryamaze gutandukana bikagirwa Ibanga



Urban Boyz bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Nipe, Kubita, Kelele n’izindi nyinshi, ndetse nibo bahanzi begukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6.

Amakuru yizewe agera kuri Touchrwanda ni uko iri tsinda ryamaze gutandukana gusa bikagirwa ibanga rikomeye cyane, ndetse naba nyiri ubwite ntibabivuge.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Touchrwanda yagiranye n’umusore ukorana bya hafi na Urban Boyz yatubwiye ko aba basore bamaze gutandukana, nyuma yo kuva muri Super Level.

Yagize ati “Urban Boyz yamaze gutandukana nuko badashaka kubitangaza, babanje gushwana n’umujyanama wabo bakoranaga muri Super Level biyunga undi muterankunga, ariko bo hagati yabo harimo umwuka mubi.”

Ibya Urban Boyz bikomeje kuba urujijo
Ibya Urban Boyz bikomeje kuba urujijo

Yakomeje agira ati “Gutandukana kwabo bimaze igihe, ikimenyetso simusiga kibihamya ni uko iri tsinda ryabonye ikiraka cya “Mashirika” cyo kuririmba mu ntara gusa Nizzo na Humble nibo baririmbaga bonyine(Safi Madiba mugenzi wabo ntago yajyanaga nabo, ndetse byahise biba intandaro yo guhagarikwa kw’iki kiraka), si ibyo gusa kandi kuko mu minsi ishize babonye ikiraka cyo kuririmba I Nyamata nabwo haririmba Nizzo na Humble Jizzo, Safi yanga kujya kuririmba.”

Kugeza ubu nta muhanzi numwe wo muri iri tsinda wari werura neza ko batandukanye, ndetse ntanurabicisha ku mbuga nkoranyambaga ze gusa nitugira ibyo tumenya byisumbuyeho nabyo tuzabibagezaho.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU