Mu gikorwa cyo ku murika inzira izanyurwamo mu irushanwa rya “Tour du Rwanda”, cyo kuwa gatatu tariki ya 14 kamena 2017 mu cyumba cya Hotel Classic iherereye ku kicukiro ubuyobozi bwa  FERWACY bwatangaje byinshi.

FERWACY: Uyu mwaka wa 2017 muri Tour du Rwanda hazabonekamo impinduka
Perezida wa FERWACY Bwana Bayingana Aimable

Muri icyo kiganiro Perezida wa FERWACY Bwana Bayingana Aimable yatangaje ko uyu mwaka hazabaho guhindura ibyekerezo mu rwego rwo kwegereza abakunzi b’ umukino w’igare ukunzwe cya muri iki gihe abatararibonye umwaka ushize.

FERWACY: Uyu mwaka wa 2017 muri Tour du Rwanda hazabonekamo impinduka
Mu kiganiro abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo…

 

Abaterankunga ba Tour du Rwanda:

Tour du Rwanda uyu mwaka wa 2017 nk’uko bisanzwe yatewe inkunga na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” izahemba uwa mbere, Skol ihembe uwegukanye intera, COGEBANQUE ihembe uwarushije abandi kuzamuka, Rwandair ihembe umunyafurika witwaye neza naho RDB izajya ihemba umunyarwanda witwaye neza, hari n’abandi baterankunga nka SP, Ameki Color, Radiant, Inyange, Seba-med n’abandi.

 

Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:

1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM

2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM

3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM

  1. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM

5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM

6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM

7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM

8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM

FERWACY: Uyu mwaka wa 2017 muri Tour du Rwanda hazabonekamo impinduka

Zimwe mu nzira zitari zimenyerewe muri Tour du Rwanda; inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo). Inzira izava i Nyanza igasoreza Rubavu niyo nzira ndende muri zose ifite ibirometero (180 km).

Benshi bashimye urwego rw’imitegurire ishyirahamwe rya FERWACY rugezeho

Tour du Rwanda 2016 yegukanwe na Ndayisenga Valens wakoze amateka dore ko ari inshuro ya kabiri yegukanye iri rushanwa kuko yaryegukanye muri 2014 kuva ribaye mpuzamahanga muri 2009.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU