Kuri uyu munsi tariki ya 19 kamena 2017 nibwo FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana city kubera gukinisha umukinnyi utari uwayo cyangwa utemerewe gukinira iyi kipe.

Shampiyona y’ikiciro cya 2 mu mupira w’amaguru mu Rwanda ijya gutangira Micomyiza Pie yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rwamagana City ahabwa ikarita imwemerera gukina, nyuma byabaye ngombwa ko ajya kwiga aba kwishuri, ikipe ya Rwamagana iza kumukura ku rutonde rw’abakinnyi bayo imusimbuza undi, ariko uwo mukinnyi ntiyamburwa ikarita yari yahawe ya Shampiyona ya 2019-2017.

Rwamagana City mu mukino ubanza wa ½ yakinishije uyu mukinnyi witwa Micomyiza Pie utari wemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, bituma ifatirwa ibihano byo guterwa mpaga muri shampiyona.

Byabaye ngombwa ko akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kakira ikirego cya Miroplast FC karagisuzuma basanga gifite ishingiro, ariko ntibahita bagifataho umwanzuro ahubwo gishyikirizwa Komisiyo ishinzwe amarushanwa.

Iyi Komisiyo na yo ntiyashoboye gufata umwanzuro,maze bafata icyemeze ko icyo kirego gishyikirizwa Komite Nyobozi ya FERWAFA, iyo Komite iterana kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena, yemeza ko Rwamagana City itewe mpaga muri uwo mukino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU