Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA) nyuma yo gutoranywa n’ikipe ya New York Knicks.

Frank Ntilikina asuhuzanya na komiseri wa NBA Adam Silver

Frank w’imyaka 18 ni umwe mu bakinnyi bagaragaza ahazaza heza nyuma yo kwerekana ubuhanga bwe mu ikipe ya Starsbourg yo mu gihugu cy’ubufaransa, byatumye ikipe ya New York Knicks imuhitamo mu ijonjora ry’abakinnyi bakiri bato kandi bashoboye bagiye kwinjira muri NBA.

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

Ibi birori byabereye Barclays Center i New York aho NBA Draft yahisemo abakinnyi bagera kuri 30 bakiri bato bagomba kubyazwa umusaruro mu guteza imbere impano zabo.

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

Nyuma yo gutoranywa n’ikipe ya New York Knicks, uyu musore yatangaje ko yishimiye cyane gutoranywa kuko ngo afite icyizere cyo kuzigaragaza cyane ndetse ngo azakorana imbaraga ze zose kugira ngo arusheho gukomeza gutera imbere.

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

Perezida w’ikipe ya New York Knicks, Phil Jackson nawe yatangaje ko yishimira cyane uyu musore ndetse ngo amubonamo impano idasanzwe k’uburyo bizeye ko azakora amateka akomeye.

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA) Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU