Irushanwa mpuza mahanga ryitiriwe nyakwigendera Gisembe ni irushanwa ryo Kwibuka abasiporotifu, abakunzi n’abafite aho bahuriye na Basketball yo mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, iri rushanwa ngaruka mwaka ribanzirizwa n’irindi rya GMT rikinwa n’amakipe yo mu Rwanda yishakamo azakina irya GMTI( International Genocide Memorial Tournament).

Iri rushanwa riratangira kuwa gatanu tariki ya 9 kamena 2017 kuri Club Rafiki i Nyamirambo guhera i saa kumi n’imwe (17h00) ku makipe y’abagore, naho ku makipe y’abagabo imikino iratangira i saa moya z’umugoroba (19h00) kuri Celcre sportif kigali (CSK).

Berco Stars y’i Burundi niyo yatwaye iri rushanwa umwaka ushize 2016

Dore uko imikino izakinwa guhera ku i tariki ya 9-11 Kamena 2017:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU