Soma useke uruhuke mu mutwe, gorora imbavu zawe, maze ubashe kwiyongerera iminsi yo kubaho wisomera izi byendagusetsa z’agatangaza.

  1. Umuhungu wateretaga umukobwa, baganira                       

umuhungu: ndagukunda
umukobwa:ziba
umuhungu:nzagupfira
umukobwa:ziba
umuhungu:sinzakubabaza
umukobwa:ziba
umuhungu:nzakugurira Ipad
umukobwa:rahira cherie?
Umuhungu:ZIBA



2. Bihehe  yagiye kwicuza ibyaha kwa Padiri, noneho irondora ibyaha byayo, igeza aho ivuga yuko yariye intama z’abandi. Igihe ikibivuga ibona izindi ntama zirahise, iti “padiri ngirira vuba dore izindi zirancitse”Ntacyo nakongeraho Mana yanjye!!!!

3. Nuko ubwo mwarimu yigishaga mu wa 3 w’amashuri abanza, aba ageze ku gihekane ngw ashushanya?arangije yandikaho ijambo INJANGWE kugira ngo barisome banareba igishushanyo. Ni bwo ahereje agakoni Joriji ngo asome nuko aragafata aratambuka no ku kibaho ati “i-hu-ku!”??????



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU