Umuraperi Rukundo Elia uzwi ku izina rya Green P nyuma y’igihe kitari gito afunzwe, kuri ubu yavuye mu buroko.

Green P umaze iminsi afunzwe yarekuwe
Green P umaze iminsi afunzwe yarekuwe

Green P uzwi nka El Glingo benshi bamumenye mu ndirimbo nka Zunguza, Bingana iki, Malayika n’izindi nyinshi ndetse akaba ari umuvandimwe n’umuhanzi The Ben.

Mu minsi ishize nibwo amakuru yabaye kimomo ko Green P wahoze mu itsinda rya Tuff Gang yafashwe azira gukoresha ibiyobyabwenge akajya gufungirwa I Gikondo.

Aya makuru yakomeje kwemezwa n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuvandimwe we, aho bose bashimangira ko Green P afunzwe.

Kuri ubu uyu muraperi yamaze kuva mu buroko, aho yahise anasubira mu mirimo ye ya burimunsi yo kuririmba.

Uretse Green P wari ufunzwe, Umuraperi P Fla nawe yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, aho biteganyijwe ko azasohoka muri gereza mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

INDI NKURU WASOMA 

Umuraperi Green P ari mu buroko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU