Nyuma y’imyaka irenga itanu, Haruna Niyonzima akinira ikipe ya Yanga Africans kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Simba SC amasezerano y’imyaka ibiri.

Haruna Niyonzima yerekeje mu ikipe ya Simba
Haruna Niyonzima yerekeje mu ikipe ya Simba

Haruna Niyonzima w’imyaka 27 asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse yakinnye mu makipe akomeye ya hano mu Rwanda.

Biremezwa neza ko uyu musore yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba FC, aho yahawe amafaranga agera ku bihumbi 60,000 by’amadorali maze asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Umunyamabanga w’ikipe ya Yanga African yashimiye cyane Haruna kubw’umurava n’ubwitange yagaragaje mu myaka yose bamaranye.

Uretse Haruna, Iranzi Jean Claude nawe arimo gushakishwa naya makipe abiri(Yanga na Simba) hakiyongeraho na APR FC yo mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia.

Iranzi Jean Claude
Iranzi Jean Claude arashakishwa na Yanga, Simba na APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU