kuri uyu wakane tariki ya 01 kamena 2017 mu Karere ka Huye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari  17  bashya,  bashyikirije indahiro yabo umuyobozi w’Akarere ka Huye . 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene

Nk’uko biteganywa n’itegeko  Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta, mbere  yo gutangira imirimo, umukozi wa leta uwariwe wese agomba kurahira imbere y’umukozi ubifitiye ububasha mu nshinganoze.

Uyu muhango wo  kurahiza abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’umuhango wabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki 01 Kamena  2017, aho  abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari 17  barahiriraga kuzatunganya neza imirimo bahawe. Nk’uko byasobanuwe ,ngo buri mukozi wese mbere yo gutangira imirimo ye aba agomba kubanza kurahirira kuzatunganya  neza imirimo ashinzwe.

Iyi ndahiro ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha n’ubushobozi, ku rwego rw’ Akarere, indahiro yakirwa n’umuyobozi w’Akarere, yasobanuye kandi uko umuhango ukorwa,  ko umukozi wa Leta arahira afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru.

Mbere yo kwakira indahiro z’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene akaba yabanje gutanga impanuro zitandukanye, azigeza ku bakozi bashyashya hamwe n’abasanzwe mu kazi bari bitabiriye uyu muhango. Mu mpanuro ze, Umuyobozi w’Akarere yishimiye ko aba bakozi bashimye Akarere ka Huye ubwo bagasabagamo akazi.

Yavuze ko ibyo bigaragaza ikizere bagiriye aka karere ka Huye, bityo akaba afite ikizere ko aba bakozi bazarangwa n’umurava mu kazi kabo. Kandi yasabye aba bakozi bashya kuzubahiriza inshingano zabo bashyira imbere inyungu z’igihugu, aho gushyira imbere inyungu zabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere yabwiye abari aho ko umuyobozi mwiza ari ushyira imbere inyungu z’umuturage akorera, kuko iterambere ry’abaturage ari ryo ry’igihugu. Yasabye abari bagiye kurahira kuzarangwa n’ubufatanye n’inzego zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU