Si buri gihe ibyishimo wifuzaga kugira mugihe cy’imibonano mpuzabitsina bigerwaho iyo irangiye, ku mugabo, iyo atabyitwayemo neza hari ingaruka zitoroshye cyangwa ibintu bibi bishobora kuba ku gitsina cye.

gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire


Dore rero ibintu 3 bishobora kuba ku gitsina cy’umugabo wakoze imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa igihe kirekire:

1. Kuvunika kw’igitsina

Nubwo igitsina cy’umugabo nta gufwa na rimwe kigira, birashoboka cyane ko gishobora kuvunika. Ubusanzwe igitsina cy’umugabo kigizwe n’imiyoboro itatu, ibiri muri iyo miyoboro yuzuramo amaraso iyo igitsina cyafashe umurego, umuyoboro wa gatatu akaba ariwo unyuramo inkari. Iyo iyo miyoboro ibiri yindi yuzuye amaraso igitsina cyafashe umurego, nyuma icyo gitsina kigakoreshwa hashyizwemo ingufu zikabije, bishoboka ko gishobora kuvunika.

2. Ububabare bw’igitsina

Niba uri mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ugatangira kumva ububabare ku gitsina cyangwa ukumva nta kintu na kimwe urimo kumva (numbness), ni igihe cy’uko ufata ikiruhuko. niba wumva ubushake ntabwo ariko ugakomeza gukora iyo mibonano mpuzabitsina kubera ko wumva ko ugomba kurangiza icyo gikorwa, ni igihe cyo gufata amajoro macye ntacyo ukora, bizatuma usubira ku murongo imibonano mpuzabitsina yongere ikuryohere.

Kumva ko ugomba gushimisha umukunzi wawe uko abishaka cyangwa se wowe kwibwira ko gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire cyane bishobora kukuviramo ingaruka zinyuranye utari usanganywe harimo no kwangiza igitsina cyawe, tutiyibagije n’agatotsi mu mubano hagati yanyu.

3. Udusebe ku gitsina

Nyuma y’imibonano mpuzabitsina yamaze igihe kirekire cyane, uruhu rw’inyuma ku gitsina rushobora kugira uburibwe, rukaba rwanahinduka umukara cyangwa rugatukura cyane, bishobora kuba byatewe n’umurego w’igitsina wamaze igihe kinini cyane. Ibuka ko bisaba amaraso menshi kugirango igitsina cyawe gikomeze kugira uwo murego, kandi wagikoresheje igihe kirekire cyane, akaba ari cyo gishobora kuba cyabiteye. Igihe cyo kuruhukaho iminsi micye kugirango igitsina cyawe cyongere kijye ku murongo ushobore kuba wakongera gukora imibonano mpuzabitsina nta mbogamizi.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU