Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, umukinnyi w’icyamamare ku isi Lionel Messi azakora ubukwe n’umukunzi we Antonia Roccuzzo maze igihe kirekire bakundana, ibirori byaba bombi bikaba bizabera mu gihugu cya Argentine.

Lionel Messi n’umukunzi we Antonia Roccuzzo
Lionel Messi n’umukunzi we Antonia Roccuzzo

Messi usanzwe ukinira FC Barcelone ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku isi ndetse akaba yibitseho imipira ya zahabu igera kuri itanu yiyongeraho ibikombe bitandukanye yahesheje amakipe akinira.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yiyemeje kurushinga n’umukunzi we witwa Antonia Roccuzzo bakundanye guhera mu mwaka wa 2008 ndetse bakaba bafitanye abana babiri bitwa  Thiago ufite imyaka 4 na Mateo ufite umwaka 1.

Messi and his wife-to-be have two children together – Thiago (aged 4) and Mateo (aged 1)
Messi n’umugore we Antonia Roccuzzo n’abana babo babiri

Ubukwe bwa Lionel Messi buzabera mu gihugu cya Argentine, mu gace ka Santa Fe, muri hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa City Center Rosario complex.

An aerial view of the City Center Rosario in Santa Fe where Lionel Messi's wedding takes place
Ubukwe bwa Messi buzabera muri hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa City Center Rosario complex.

Iyi hotel izaberamo ubu bukwe ifite ibintu byinshi bihebuje bizatuma abantu batashye ubukwe barushaho kwishima cyane ndetse n’umutekano wayo wakajijwe kuko leta yatanze ingabo zirenga Magana abiri zo kurinda umutekano w’ubukwe bwa Lionel Messi.

The huge venue is set to host the spectacular event with a number of Barcelona stars invited
Iyi hotel izaberamo ubu bukwe ifite ibintu byinshi bihebuje

The grounds comes complete with its own fully equipped casino

The venue comes complete with a five-star hotel and spa as well as its own casino

The Pullman Hotel is a five-star resort boasting 188 rooms including a presidential suite

Messi and his Barcelona team-mates will also be able to unwind with some bowling

Mu batumirwa b’ingenzi Lionel Messi amaze gutumira harimo abakinnyi batandukanye bakinana mu ikipe ya FC Barcelone, ndetse Suarez na Fabregas nibo bazamwambarira, mu gihe abakinnyi barimo Andreas Iniesta na Pique bivugwa ko batarahabwa ubutumire.

Kugeza ubu umuhanda ugana kuri Hoteli izaberamo ubukwe bwa Messi wafunzwe na Polisi k’uburyo nta modoka igomba gucamo keretse ifite ibyo ishinzwe ku bijyanye n’ubukwe bwa Messi.

Police cordon off a road close to the wedding venue after a lethal shooting last week
Imihanda igana ahazabera ubukwe bwa Messi yashyizwemo aba polisi bo kurinda umutekano

Ubu bukwe bwa Lionel Messi kandi buzaca imbona nkubone ku nsakazamashusho zo mu murwa mukuru wa Argentine, aho abaturage batatumiwe bazabasha kureba uko burimo kugenda bibereye mu ngo zabo.

Messi and Roccuzzo officially started dating in 2008 and have attended many events together
Ubukwe bwa Messi na Roccuzzo buzaca ku nsakazamashusho imbona nkubone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU