Abagabo ntibakunze kuruhanya iyo bagiye guhitamo umukunzi ariko abakobwa bo usanga bagendera ku bintu byinshikuko k’umusore uburanga bushobora gutuma akunda umukobwa runaka bitandukanye n’abakobwa ashobora kureba n’amafaranga n’ibindi byinshi.

Ibintu by’ibanze abahungu bagira bikurura abakobwa



Wowe musore zirikana ko umukobwa kugirango abashe kukwiyumva areba ibintu byinshi cyane kandi icyarimwe kuko akantu gato cyane kuri wowe gashobora kumukurura ntabashe kukwiramo.

Ibi ni ibintu abahungu bagira byatuma bigarurira imitima y’abakobwa batari bake.

Umuhungu usa neza.

Uko abakobwa bakunda kwikesha ni nako bitaho cyane umuhungu usa neza mu myambarire iyo bagiye guhitamo abakunzi. Ku bakobwa uburanga bw’umutipe ntacyo busobanuye kuri we ahubwo we areba umuhungu wambara neza ku buryo bari mu nzira atamutera isoni.

Umuhungu uganira.

Nubwo bikunze kuvugwa ko abakobwa aria bantu bagira amagambo menshi rimwe na rimwe ugasanga abahungu baravuga make bagaha umwanya munini abakobwa kuko baziko bavuga menshi abakobwa bo bikundira umuhungu uganira kuko niwitegereza naho uba uzasanga umuhungu uganira akunzwe n’abakobwa cyane,kuganira ni ibintu bikurura abakobwa cyane.

Umuhungu uzi ubwenge

Ku bahungu umukobwa w’uburanga aba afite agaciro gahambaye kurusha ububura ariko abakobwa bo bikundira abatipe b’abahanga cyane mbese bafite ubwenge kuko umuhungu udahishira ibyo azi abakobwa baramukunda cyane kuko ku bakobwa ni ikintu cyo kwiratana.ariko nugera ahari abakobwa hose ugashaka kugaragaza ko uri umutipe urenze uzaseba, bikore aho bikenewe.

Umuhungu ufite inzozi

Burya abakobwa bikunze kuvugwa k obo ari abantu bikundira ibintu ku bahungu ariko ibi siko bihora bimeze kuko abakobwa bakunda umuhungu utekereza ku hazaza he, ufite imishinga ihamye mu mutwe we, umuhungu ushakisha abakobwa baramukunda cyane.

Umuhungu ugaragaza amarangamutima

Umutipe uzi gukunda mbese akita ku bantu ni ibintu abakobwa bishimira cyane, uzasanga umuhungu uteye atya akunda gutekereza ku muryango we aharanira icyatuma ujya mbere kandi  uzasanga akunda abana bato,usanga akunda abantu cyane,bene uyu muhungu akurura abakobwa ndetse umukobwa bahuye wese kwihangana biramunanira akagenda amurata.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU