Mu Rwanda uko imyidagaduro igenda itera imbere ninako bamwe mu bakobwa bagenda bashyira hanze amafoto agaragaza imiterere y’umubiri wabo kugira ngo bamenyekane.

Fearless

Fearless ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop wagiye ashyira hanze ibihangano bike bishoboka gusa akaba yaravuzwe cyane mu itangazamakuru kubera gushyira hanze amafoto agaragaza bimwe mu bice by’ibanga bye.





Asinah

Uyu mukobwa wigeze no gukundana n’umuhanzi Riderman nyuma bakaza gutandukana ari nabwo yahise yinjira muri muzika, Asinah akaba nawe akaba ari umuhanzi udafite ibikorwa byinshi gusa ahora avugwaho gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Nana Super Sexy

Uyu n’umwe mu bakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye gusa amafoto agenda ashyira kumbuga nkoranyambaga akaba atuma akurikirwa n’abantu benshi cyane bitewe n’uburyo aba yiyambariye.




Shaddy boo

Uyu mukobwa wigeze gukundana na Meddy Sareh utunganya amashusho, Shaddy boo akaba ari umuhanzi gusa abenshi bakaba bataramumenyeye ku bikorwa bye bya muzika ahubwo bakaba baramumenye kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza

ubwambure bwe.

Meek Rowland

Meek Rowland n’umuhanzikazi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gusa uyu mukobwa akaba ataramenyekanye cyane kubera ibihangano bye ahubwo yamenyekanye kubera amafoto agenda ashyira hanze.

Gisele

Gisele ni umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye akaba anaherutse kugaragara mu ndirimbo Indahiro ya Mico The Best uyu mukobwa nawe akaba ari umwe mu bakobwa bamenyekanye kubera gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe.




By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU