Ku munsi w’ejo mu masaha ya nimugoroba nibwo ikipe ya Rayon sport yatangarijwe igihe n’umunsi izashyikirizwa igikombe yatsindiye cya shampiyona,  ikipe ya Rayon sport yabye ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ko yazashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2016-17 yatsindiye, ikina umukino wa Gishuti n’ikipe ya Azam yo mukiciro cya mbere muri Tanzania, kuri ubu byemejwe ko iyi kipe izakina umukino wa Gishuti na Azam ku i tariki ya 08 nyakanga 2017.

Abakunzi ba Rayon Sports aho bari mu mpande zitandukanye z’isi kugeza ubu bategererezanyije amaitsiko n’igishyika umunsi bazamurikirwaho cyangwa  se bazaherwaho igikombe cya Shampiyona ya 2016-2017 batsindiye ku mugaragaro, kandi bakishimira hamwe umusaruro iyi kipe yagezeho nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi.

Image result for Rayonsport na Mukura 2017

Ni muri urwo rwego Nyuma y’ubusabe bw’ikipe bwa Rayon sport hamenyekanye i tariki iyi kipe izashyikirizwa ku mugaragaro igikombe cya shampiyona, arinambwo izahita ikina umukino wa gishuti n’ikipe ya AZAM yo muri Tanzania ku i tariki ya 08 nyakanga 2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo stade de Kigali.

Rayon sport imaze gusezerera Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma wa shampiyona

Haracyarimo kwigwa kadni ukuntu uyu munsi wahuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu (50) iyi kipe imaze ishinzweho dore ko yabonye izuba muri 1967.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU