Mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu ZoneV ry’abakinnyi batarengeje imyaka 16 y’amavuko ryaberaga Mombasa muri Kenya Kuva i tariki 1 Kamena 2017 kugeza tariki ya 4 Kamena 2017, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bahungu  yegukanye Igikombe cya zone 5 biyihesha gutsindira itike y’imikino Nyafurika.

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 y’amavuko yabonye umudari wa Feza, ku mwanya wa Kabiri.   

Affichage de Team Rwanda.jpeg en cours...

Dore uko ibihugu bikurikirana:

ABAHUNGU

  1. Rwanda Yatwaye igikombe n’umudari wa ZAHABU, itsindira itike y’imikino Nyafurika.
  2. Kenya Umudari wa FEZA
  3. Tanzania Umudari w’UMURINGA

ABAKOBWA

  1. Egypt Yatwaye igikombe n’umudari wa zahabu, itsindira itike y’imikino Nyafurika
  2. Rwanda Umudari wa FEZA
  3. Kenya Umudari w’UMURINGA
  4. Tanzania Nta mudari

Ekipe y’igihugu izagera mu Rwanda ejo kuwa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 Saa Kumi n’ebyiri n’igice 06h30′ za mu gitondo.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU