Guhera ku i tariki ya 2 Kamena 2017 Comite Olympic, Minisiter y’umuco na siporo n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino yahano mu Rwanda yakinaga imikino yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

 Iyi mikino isanzwe ari ngaruka mwaka, kuri iyi nshuro yaberaga ku bibuga bitandunaye hano mu Rwanda, muri Basketball amakipe yageze muri ½ yakiniye kuri Club Rafiki i Nyamiramo ku munsi wo ku cyumweru i tariki ya 4 kamena 2017 mu masaha ya mu gitondo.

Dore uko amakipe yahuye mu mikino ya nyuma:

Abakinnyi bahoze bakina Basketball (Veterans):

30 PLUS 65-49 CSK

Umwanya wa 3 mu bagabo:

IPRC SOUTH 65-58  Patriots BC

Final Umukino wa nyuma:

REG BBC 58 – 61 ESPOIR BBC

Ikipe yatwaye igikombe cya GMT 2017/ National: ESPOIR BBC​

Muri volleyball naho imikino yo Kwibuka GMT 2017 yaberaga rimwe na Basketball, muri Volleyball iri rushanwa ryari ritabiriwe n’amakipe yo hanze mu baturanyi, harimo amakipe yi Ibugande n’ikipe imwe yo muri Kenya ku kigo cy’amashuri cya St Vincent .

Dore uko imikino ya genze guhera muri ¼ :

Imikino ya ¼ mu bagabo:
GISAGARA 1 – 3 REG
UTB 3 – 0 UNIK
SKY 3 – NEMO STARS
APR 3 – 1 SPORT S

Imikino ya ½ mu bagabo : 
REG 3-1 UTB
SKY 3-0 APR
Imikino ya ½ mu bagore:
RRA 3-0 SPORT S
APR 3-0 ESPOIR

Imikino ya nyuma mu bagore:

RRA 2-3 APR

Imikino ya nyuma mu bagao :

REG 2-3APR

Amakiper yatwaye igikombe cya GMT muri Volleyball ku Bagabo n’abagore:

APR Abagabo

APR Abagore

“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho “.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU