Ikipe ya Manchester United bidasubirwaho yamaze gusinyisha myugariro mushya Victor Jörgen Nilsson Lindelöf kuri miliyoni 30.7 z’amayero.

Victor Lindelof yasinye mu ikipe ya Manchester United
Victor Linderlof yasinye mu ikipe ya Manchester United

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kamena 2017, Victor ukomoka muri Sweden yakoreye ibizamini by’isuzumwa by’abaganga ku kibuga cya Carrington arabitsinda, hanyuma bahita bamusinyisha.

Uyu musore w’imyaka 22 yahoze akinira ikipe ya Benefica gusa yari amaze igihe ashakishwa cyane n’umutoza Jose Mourihno.

Mu kiganiro uyu musore amaze kugirana n’urubuga rwa Manchester United yatangaje ko yishimiye kwinjira muri iyi kipe, ndetse avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we uko ashoboye kose.

Victor Linderlof ngo yiteguye gukora ibitangaza
Victor Linderlof ngo yiteguye gukora ibitangaza

Jose Mourihno yatangaje ko uyu musore ashoboye cyane ndetse afite ahazaza heza kandi ngo na bagenzi be bazamwakira neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU