Umuryango wa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu uje ukurikira imfura yabo y’umukobwa bita Ella.

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia hamwe n’imfura yabo Ella

Aba bombi bamaze igihe kitari gito babana nk’umugore n’umugabo dore ko bakoze ubukwe mu mwaka wa 2013, bakaba bari bafite umwana umwe w’umukobwa witwa Ella ufite imyaka itatu.

Mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 25 Kamena 2017, Tom Close abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ndetse ashimira Imana cyane nyuma yo kwakira umwana wa kabiri w’umuhungu mu muryango wabo

Tom Close yagize ati “Mudufashe gushima Imana kuko yaduhaye umugisha wo kubyara umwana w’umuhungu witwa Elan. Ushobora kumukurikira kuri @elan_tclose ukabona amafoto ye.
Imana ibahe umugisha.”

Elan, umwana wa kabiri wa Tom Close na Tricia
Elan, umwana wa kabiri wa Tom Close na Tricia

Tom Close n’umugore we Ange Tricia bari mu miryango y’ibyamamare ikunzwe n’imbaga y’abantu benshi hano mu Rwanda, kimwe n’abandi bahanzi bubatse ingo mu buryo bwemewe nka Riderman, Knowless n’abandi benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU