Iranzi Jean Claude, Kalisa Rachid na Fitina Ombolenga bakiniraga ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia barangije kumvikana na APR FC kuzayikinira umwaka utaha wa shampiyona.

Kalisa Rachid, Fitina Ombolenga na Iranzi Jean Claude,
Kalisa Rachid, Fitina Ombolenga na Iranzi Jean Claude

Mu minsi ishize, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Topolcany bwatangaje ko bwasezereye aba bakinnyi kandi ko butakinifuza undi mukinnyi wese uturutse mu Rwanda, gusa naba bakinnyi ubwabo ngo bari barabuze uko bayivamo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017, nibwo aba basore bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba APR FC bemeranya kuyikinira muri shampiyona y’umwaka utaha, igisigaye ni ugushyira umukono ku masezerano.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU