Icyumweru kirangiye cyaranzwe n’udushya twinshi twagiye ducicikana mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

Muri iyi nkuru y’icyegeranyo cy’ibintu bidasanzwe byaranze icyumweru twifashisha inkuru zitandukanye ziba zaravuzwe mu bitangazamakur byandikira hano mu Rwanda.

Muri rusange, utu ni tumwe mu dushya twaranze icyumweru kirangiye

Joss Stone yataramiye I Kigali

Joss Stone yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot Hotel.

Umuririmbyi, Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi ukomeye wa filime Joscelyn Eve Stoker uzwi ku izina rya  Joss Stone yakoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot Hotel kitabirwa n’abanyamahanga batagira ingano.

Irushanwa rya PGGSS7 ryakomereje mu karere ka Ngoma

Tariki ya 3 Kamena 2017, irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 ryakomereje mu karere ka Ngoma ahebereye igitaramo cya gatatu cy’iri rushanwa gikurikira ibindi bibiri byabereye mu turere twa Huye na Gicumbi.

Green P ari mu buroko

Green P arafunzwe

Rukundo Elia uzwi ku izina rya Green P umwe mu bahoze bagize itsinda rya Tuff Gangs ari mu buroko aho afungiye i Gikondo ahasanzwe hafungirwa abantu bananiranye.

Safi Madiba yujuje y’imyaka 30.

Safi Madiba wo muri Urban Boyz yizihije isabukuru y’imyaka 30 amaze avutse, maze ashimangira urukundo rudasanzwe afitiye umukunzi we Parfina.

Image result for safi madiba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU