Nemeye Platini ni umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz, akaba aririmbana na Mujyanama Claude uzwi nka TMC, hano murashobora kwihera ijisho umukunzi mushya wa Platini.

Mu minsi ishize, Platini yatandukanye na Ingabire Diane bitegura kurushinga
Mu minsi ishize, Platini yatandukanye na Ingabire Diane bitegura kurushinga

Aba basore ni bamwe mu bahanzi bahataniye ibihembo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7, ndetse barahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe.

Mu minsi ishize, Platini yatandukanye nuwahoze ari umukunzi we witwa  Ingabire Diane bitegura no kurushinga, maze uyu mukobwa ahita ajya kwishakira undi mukunzi uba hanze y’igihugu.

Nyuma yo gutandukana kwaba bombi, Platini Nemeye yirinze kugira byinshi atangaza ndetse avuga ko nta mukunzi mushya afite, gusa byatahuwe neza ko yamaze kubona umukunzi mushya bashobora no kuba bazarushinga.

Umukunzi mushya wa Platini Nemeye
Uyu niwe mukobwa wigaruriye umutima wa Platini

Uyu mukobwa mushya uri mu rukundo na Platini yagerageje guhishira iby’umubano we na Nemeye, akajya yirinda kwerekana amarangamutima mu gihe Dream Boyz yariri kuririmba mu irushanwa rya PGGSS7, gusa nyuma yo kuva ku rubyiniriro aba bombi bahuje urugwiro biratinda.

Umukunzi mushya wa Platini Nemeye
Umukunzi mushya wa Platini Nemeye

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu aba bombi bari kumwe, ndetse bukeye bwaho nabwo bajya gutemberena ku mazi y’ikiyaga cya Lake Kivu, barya ubuzima.

Umukunzi mushya wa Platini Nemeye
Aba bombi bari bishimanye cyane ku mucanga

Aya ni amwe mu mafoto ya Platini n’umukunzi we mushya

Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye  Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye Umukunzi mushya wa Platini Nemeye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU