Mu Rwanda hagiye gutangira irushanwa ngarukamwaka ry’umuziki “I AM THE FUTURE” rifite intego yo gushyigikira abanyempano yaba mu buryo bw’amikoro no kubagira ibirangirire ku rwo hejuru!

Abateguye iri rushanwa  baratanagza  ko rizagira ibyiciro bibiri:

Ikiciro cya mbere kigizwe no kuzenguruka uturere 30  twose tw’u Rwanda   hashakishwa abafite impano bazahatana

Ikiciro cya kabiri kigizwe no gutoranywa abagera kuri 36 bazahurizwa hamwe i Kigali bagahabwa n’amahugurwa mbere yo kurushanwa.

Tuyishimire David [Producer David] Umuyobozi wa Future Records iri gutegura iki gikorwa, yemeza ko ikigenderewe mu gutegura iri rushanwa ari ukuzamura impano z’abahanzi babifitemo ubuhanga ku buryo ntanumwe uzahezwa.

Ati “Iki gikorwa kizajya kibaho buri mwaka, intego nyamukuru dufite ni iyo kurushaho guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, abaririmbyi bafite impano zihariye bakazamurwa binyuze mu kurushanwa.”

Yakomeje avuga ko batoranyije ahantu 18 mu gihugu hazakurwa abahanzi babiri babiri bazagenda batoranywa hifashishijwe itsinda ry’abakemurampaka bazajya batanga amanota.

Kwiyandikisha muri iri rushanwa bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2017. Itsinda ry’abakemurampaka batoranyijwe n’abategura iri rushanwa, rigizwe na “Producer Nicolas” Mucyo; Uwase Sherry, wize umuziki muri Kenya ndetse n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimé Uwimana n’abandi bazatangazwa mbere y’uko irushanwa ritangira.

Igihembo nyamukuru ku muhanzi uzatorwa nk’umunyempano n’umuhanga kurusha abandi muri iri rushanwa ni miliyoni 15 z’amanyarwandahakiyongeraho  kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu y’umuziki ya Future Records naho uwa kabiri azahembwa miliyoni zirindwi.

Usibye ibi bihembo byashyiriweho abazatsinda iri rushanwa, hateganyijwe ibindi birimo gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi ku bahanzi bazatsinda icyiciro cya mbere bose ndetse banakurikiranwe mu buryo bwihariye n’ubuyobozi bw’Akarere bazaba baraturutsemo.

Ibikorwa byo gushaka abahanzi bazarushanwa bizatangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kamena 2017, bisorezwe mu Ntara y’i Burengerazuba ku wa 30 Nyakanga 2017, hanyuma ku munsi ukurikiyeho abatsinze mu cyiciro cya mbere batangire gukorerwa indirimbo.

Producer David yabwiye TOUCHRWANDA ko icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa kizamenyekaniramo uzegukana umwanya wa mbere kizaba nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama tariki ya Gatatu n’iya Kane uyu mwaka.

Abateguye iri rushanwa bavuze ko bimwe mu bizibandwaho mu guhesha amanota abahanzi harimo ubushobozi mu miririmbire, ubuhanga bwo kujyanisha injyana n’inyandiko y’ibiririmbwa, umwimerere w’umuhanzi, gushimisha abo umuhanzi aririmbira n’ibindi.

Ingengabihe : Uko irushanwa riteganyijwe

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU