Irushanwa ryo Kibuka Genoside yakorewe Abatusti mu 1994 ku nshuro ya 23 mu Rwanda  riratangira mu mpera y’iki cyumweru guhera ku i tarikiya 3 kamena 2017.

Bitaganyijweko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse no hanze nkuko bisanzwe bigenda, muri Kenya hateganyijwe ko iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 4, harimo amakipe 2 y’abagore na 2 y’abagabo Atari yamenyekana amazina, muri Uganda hateganyijwe ko azitabira iri rushanwa ari amakipe 2 y’abagore na 3 y’abagabo.

Kugeza ubu amakipe yo hanze nayo mu Rwanda yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Genoside yakorewe Abatusti muri 1994, mu Bagabo ni UNIK VC. SPORT S. APR VC. na NAIROBI WATER, naho mu Bagore ni SPORT S. RRA. NAIROBI WATER na VISION VC.

Biteganyijwe ko amakipe yose azitabira iyi mikino ya GMT yo hanze azaba yageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 2 Kamena 2017, cyane ko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda FRVB yatangaje ko kuwa gatanu ni mugoroba aribwo hazaba akanama ka abatekinisiye b’amakipe azitabira iyi mukino ya GMT, kugirango bazamenye uko amakipe azahura hagati yayo, hazaba tombora y’uko amakipe azakina hanyuma bongere baba nyuriremo amategeko agenga iri rushanwa rya GMT ritegurwa na FRVB ifatanyije na Comite Olyimpic na Komisiyo yo kurwanya Genoside CNLG.

Biteganyijwe ko iyi mikino yo kwibuka mu mashyirahamwe yose izatangizwa muri rusanjye ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 2 kamena 2017.

Dore uko gahunda imeze:

13H15 : Guhaguruka kuri stade Amahoro (MINISPOC, CNOSR, abakuriye

amashyirahamwe y’imikino n’ay’abahanzi berekeza ku rwibutso rwa jenoside Kigali ku Gisozi

13H45 : Kugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Kigali ruri ku Gisozi.

14H00 : Kunamira Abatutsi bishwe muri jenoside (umunota wo kwibuka)

Gushyira indabo ku mva :

  1. Umushyitsi Mukuru
  2. Perezida wa CNOSR
  3. Uhagarariye CNLG
  4. Uhagarariye IBUKA
  5. Ukuriye komite yateguye GMT 2017
  6. Abahagarariye amashyirahamwe y’imikino n’ay’abahanzi + abandi batumirwa

14h20 : Guhaguruka ku rwibutso berekeza kuri Rond – Point yo kuri Kigali

Convention Center

14H30 : Gutangira urugendo ruva kuri Rond – Point yo kuri KCC rugana kuri

Petit Stade i Remera.

15H30 : Kugera kuri Petit Stade no gufata ibyicaro

Ubutumwa bwerekeranye no kwibuka  Aba « Sportifs » bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994:

Indirimbo yo kwibuka (umuhanzi) : iminota 5

Ijambo ry’ikaze rya Perezida wa CNOSR : iminota 5

Uhagarariye IBUKA : iminota 10

Kwerekana amazina n’amafoto y’abo twibuka : iminota 15

Ubuhamya bw’umu « Sportif » warokotse jenoside : iminota 15

Indirimbo yo kwibuka (umuhanzi) : iminota 5

Ikiganiro cy’uhagarariye CNLG : iminota 15

Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru : iminota 10

Indirimbo yo kwibuka (umuhanzi) : iminota 5

Gusoza

“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho “.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU