Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM, Michelle Iradukunda yamaze gutangaza igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we David Humud.

Michelle Iradukunda n'umukunzi we David Humud.
Michelle Iradukunda n’umukunzi we David Humud.

Michelle Iradukunda ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kubera ijwi n’ubuhanga afite mu mwuga w’itangazamakuru dore ko yakoze kuma Radio anyuranye, ndetse yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010.

Aba bombi bamaze imyaka irenga itanu ndetse mu minsi ishize, David yambitse impeta Michelle nk’ikimenyetso cyerekana ko bazabana akaramata.

Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta
Mu minsi ishize, David yambitse impeta Michelle

Kuri ubu uyu munyamakurukazi yamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwe, dore imihango yose y’ubukwe izaba hagati ya tariki 11 na 12 Kamana 2017.

Imihango y'ubukwe bw'aba bombi izaba hagati ya tariki 11 na 12 Kamana 2017.
Imihango y’ubukwe bw’aba bombi izaba hagati ya tariki 11 na 12 Kamana 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU