Byiringiro Samuel wamenyekanye ku izina rya Eesam ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakizamuka gusa bigaragara ko atanga icyezere cyo kuzagera kure mu ruhando rwa muzika.

Eesam yamenyekanye mu ndirimbo nka Sinamuvaho, Make Me SuperStar, Betty, Unyibagiza abandi n’izindi nyinshi zakunzwe cyane.

Uyu musore w’imyaka 20 kuri ubu yiyunze Kay Martin uzwi nka MC Tino bakorana indirimbo yitwa “Niwowe” ikurikira amashusho ya Make Me Super Star yakoranye na Amag The Black na Jay Polly aherutse gushyira hanze.

Byringiro Samuel uzwi nka Eesam yakoranye na MC Tino wo muri TBB
Byringiro Samuel uzwi nka Eesam yakoranye na MC Tino wo muri TBB

Mu kiganiro Eesam yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo ayitezeho impinduka nyinshi bitewe n’ubuhanga ikoranye.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yaramvunnye cyane gusa birampa icyizere ko izagera kure kuko uburyo ikozemo izaryohera cyane abanyabirori mu rwego rwo kubyina.”

Ni indirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ari naho Eesam abarizwa, ikorwa na Producer Evydecks basanzwe bakorana cyane.

Kanda hano wumve Niwowe ya Eesam na Tino 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU