Tuyishime Joshua wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ntamerewe neza na gato iwe mu rugo, nyuma yuko asigaye akubitwa n’umugore we yishakiye byose bikaba bishinjwa amarozi akomeye ari mu rugo rw’uyu muhanzi.

Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka Wiyitiki, Niyibizi, Too Much n’izindi nyinshi, ndetse yatwaye igikombe cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4.

Mugisha wari inshuti y’akadasohoka ya Jay Polly ndetse akaba yaranamufashaga ku rubyiniriro yatangaje ibintu bibabaje biba mu muryango wa Joshua, aho yemeje neza ko umugore we yamuroze bikagera aho asigaye amuyobora nk’umwana yibyariye.

Shariffah, umugore wa Jay Polly arashinjwa kuba yararoze umugabo we
Shariffah, umugore wa Jay Polly arashinjwa kuba yararoze umugabo we

Mu majwi ya Mugisha ahamya uburyo Jay Polly yarozwe n’umugore we humvikanamo ibimenyetso byinshi bivuga aho uburozi Jay Polly yahawe buherereye mu nzu ye.

Muri ubu buhamya, Mugisha yagize ati “Uriya muhanzi yarozwe n’umugore we rwose, kuko ntago byumvikana uburyo umuntu w’umugabo ataha bakamupfukamisha hasi nk’umwana maze agakubitwa inshyi z’urufaya azira amakosa atumvikana, Jay Polly yarogewe mu icupa rya Skol riba hejuru ya kabati ke iwe kuko iyo Jay agiye gukora ikintu uyu mugore we adashaka ahita ajya gukora kuri iryo cupa maze ukabona umugabo ahise abura amahoro, ndetse akibagirwa nibyo yararimo gukora byose.”

Jay Polly rimwe na rimwe asigaye ataha bakamupfumisha, agakubitwa inshyi nyinshi cyane
Jay Polly rimwe na rimwe asigaye ataha bakamupfumisha, agakubitwa inshyi nyinshi cyane

Yongeyeho ati “rimwe twajyanye mu kiganiro gikomeye maze umugore we aramuhamagara ati ko wagiye udatunganyije amata y’umwana, umugabo yahise yiruka igitaraganya ajya kuyatunganya n’ubwoba bwinshi cyane, bitungura benshi.”

Jay Polly ngo niwe utunganya amata y'umwana
Jay Polly ngo niwe utunganya amata y’umwana

Uretse gukubitirwa mu rugo iwe, Jay Polly ngo rimwe na rimwe akubitirwa imbere y’abafana be aho aba yateguye ibitaramo bitakundanye, urugero rwaho Jay Polly yakubitiwe, ni mu gitaramo cyabereye ahitwa mu ma KAWA(Karuruma), Nyabugogo mu kabari kitwa Vision, Papyrus(ahaho ngo arahadihirwa kakahava akamenwaho n’inzoga) na Terminalia Bar i ruhande rw’urugo Jay Polly acumbitsemo bivugwa ko runishyurwa n’umugore we.

Mugisha Yasoje asaba abakunzi be ba Jay Polly kumusengera cyane kugirango ibyo arimo gukorerwa bihoshwe.

Twagerageje kuvugisha Jay Polly kugirango ahishure ukuri kwe gusa kuko yari yamaze kumenya ko aribyo dushaka kumubazaho yanga kwitaba.

KANDA HANO WIYUMVIRE UBURYO JAY POLLY YAROZWE N’UMUGORE WE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU