Jose Manuel Mourinho Felix umubyeyi wa Jose Mourinho(umutoza wa Manchetser United) yitabye Imana ku myaka 79 azize indwara yibasira ibihaha ya Pneumonia.

Uyu musaza ni umwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu myaka ishize dore ko yakinnye imikino irenga 250 mu makipe nka Vitoria Setubal na Belenenses ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba yaranafashije aya makipe gutwara ibikombe bitandukanye.

Jose Mourinho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje akababaro afite yatewe no kubura se umubyara, avuga ko ari ibintu bitoroshye kwakirwa.

Manuel Felix niwe wahaye imbaraga Jose Mourinho mu kazi ke k’ubutoza kuko ngo yajyaga amureberaho ibintu byinshi ndetse akanamwigisha gukosora amwe mu makosa yakoraga.

Jose Mourinho with his late father Felix back in 2003

Biteganyijwe ko uyu musaza w’imyaka 79 azashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 mu gihugu cya Portugal.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU