José Mujica, amazina ye yose José Alberto “Pepe” Mujica Cordano mween Demetrio Mujica na Lucy Cordano ni umunyepolitiki wo muri Uruguay yabaye perezida wa 40 w’iki gihugu kuva muri 2010 kugeza 2015.

José Mujica Perezida w'umukene wabayeho mu mateka

Uyu mukuru w’igihugu cya Urguay Jose Mujica niwe mukene wa mbere mu bakuru b’ibihugu byose byo ku isi ya Rulema!

José Mujica Perezida w'umukene wabayeho mu mateka

Zimwe mu mpamvu zikomeye zituma uyu mukuru w’igihugu abarirwa munsi y’umurongo w’ubukene harimo kuba afashisha 90% by’umushahara we abakene. Umushahara we w’ukwezi ni ibihumbi 12 by’amadorali gusa, akaba asigaranamo amadorari igihumbi na magana abiri gusa nyuma yo gufasha!

José Mujica Perezida w'umukene wabayeho mu mateka
José Alberto “Pepe” Mujica Cordano wayoboye Urguay Werurwe 1, 2010 – Werurwe 1, 2015

Prezida Josen Mujica yavuze ko umutungo uhenze afite ari imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen yakozwe mu mwaka wa 1987. Mu nyandiko igaragaza imitungo ye,  Nyakubahwa  Mujica yavuze ko atagira Konti yo muri  Bank, yanandikishije umurima w’indabo muto ku mazina y’umugore we, akaba atunze imodoka imwe yakozwe muri 1987 yo mu bwoko bwa  VW Beetle, ifite agaciro k’igihumbi na magana atatu cy’ama Euro!

José Mujica yanze kuba mu nzu iteganyirijwe umu Perezida ahitamo kwibera mu giturage mu nzu y’umugore we hanze y’ umurwa mukuru Montevideo, akarindwa n’aba Polisi babiri gusa ndetse n’imbwa ze.

Iyo abajijwe iby’ubyubuzima bwe n’imibereho ye José Mujica asubiza agira ati: “Nabayeho gutya ubuzima bwanjye bwose. Nshobora kubaho neza nibyo mfite.” Akomeza agira ati: ” Banyita Perezida w’umukene, ariko numva ntari umukene. umukene ni wawundi uhora akora ashaka kubaho ubuzima buhenze, uhora ashaka kwigwizaho ibintu, …. iyo udatunze ibintu byinshi ntuhora ushaka gukora ubuzima bwawe bwose nk’umucakara kugirango ubigumane.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU