Umunyarwanda ukinira Dimension Data For Qhubeka witwa Areruya Joseph yaciye agahigo yegukana agace kabanza k’igice cya gatanu (Etape 5-A) mu irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare riri kubera mu Butaliyani ahize bagenzi be batarengeje imyaka 23.

Giro d’Italia ni irushanwa ngarukamwaka ry’amagare ribera cyane cyane muri  Italy, rimwe na rimwe rikanaca mu bihugu biyituriye.

Areruya Joseph yahageze yasize abandi yegukana etape muri Giro d’Italia U23

Umusore uvuka i Kayonza Areruya Joseph akoze amateka yegukana etape mu isiganwa rizengurura Ubutaliyani Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Niwe munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’isiganwa mu irushanwa ry’iburayi.

Areruya Joseph uvuka i Kayonza akoze amateka mu Butaliyani

Ni ku nshuro ya mbere abanyarwanda babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel bitabira isiganwa rya kabiri rikomeye kurusha ayandi ku isi mu batarengeje imyaka 23 (Giro d’Italia U23 ikurikiye Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa).

Iri siganwa ryitabirwa n’amakipe yose akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare rigeze kuri etape ya gatanu.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017, abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Osima  basoreza i Senigallia ku ntera ya 87.2km.

Mugisha Samuel we ntiyashoboye gukina agace k’uyu munsi kuko yasezeye mu isiganwa kuri uyu wa mbere.

Gusa ntibyaciye intege mugenzi we Areruya Joseph n’ikipe yabo Team Dimension Data for Qhubeka.

Uyu munsi Areruya yabaye uwa mbere asize Nicolay Cherkasov wamukurikiye amasegonda 12.

Areruya yatangaje ko yishimiye cyane kuba atsinze, yavuze ko kirometero ya nyuma yari asigaranye intege nke ariko akihangana akarangiza ari imbere. Ngo ni ibyishimo byinshi kuri we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU