Umuririmbyi, Umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi ukomeye wa filime Joscelyn Eve Stoker uzwi ku izina rya  Joss Stone yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot Hotel.

Joss Stone yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot Hotel.
Joss Stone yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot Hotel.

Joss Stone wamenyekanye mu ndirimbo nka The Love We Had, Tell Me Bout It, Super Duper Love, You Had Me n’izindi zitandukanye yageze mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, aho arimo gukora urugendo rw’ibitaramo yise “Total World Tour.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Kamena 2017, Joss Stone yataramiye mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Marriot, mu gitaramo mbaturamugabo cyitabiriwe n’abanyamahanga batagira ingano.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo nka The Love We Had, You Had Me, n’izindi nyinshi gusa wabonaga ko yishimiwe cyane, kuko abantu bamufashije kubyina indirimbo ze bituma arushaho kwishima cyane.

Joss Stone yataramiye i Kigali
Joss Stone yishimiwe cyane muri iki gitaramo

Muri iki gitaramo, umubare mwinshi wari wiganje wari uw’ abanyamahanga kuko abanyarwanda bari muri iki gitaramo ntago barenga 50.

Miss Chanel umwe mu bahanzi bakomeye bitabiriye iki gitaramo mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko yishimiye kuba yitabiriye igitaramo gikomeye cya Joss, ndetse atubwira ko ubusanzwe amukunda akaba ariyo mpamvu yishimiye kwitabira igitaramo cye.

Muri iki gitaramo, Joss w’imyaka 30 yaririmbye yambaye ibirenge gusa(Nta Nkweto yambaye), ibintu byamufashije no kubyina cyane.

Joss Stone yaririmbye nta nkweto yambaye
Joss Stone yaririmbye nta nkweto yambaye   

Uretse mu mujyi wa Kigali yataramiye, uru rugendo rwe rwa Muzika ruzakomereza mu gihugu cya Zimbabwe aho ari butaramire uyu munsi tariki 2 Kamena 2017, hanyuma ku itariki 4 Kamena ajye i BrazzaVille mu gihugu cya Congo, akomereze mu mijyi ikomeye nka Ottawa, Detroit, Rochester n’ahandi hatandukanye.

Joss Stone azataramira i Harare nyuma y'i Kigali
Joss Stone azataramira i Harare nyuma y’i Kigali

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA Y’ICYUMWERU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU