Bugingo Bony wamenyekanye nka Junior The Premier mu gusobanura filimi zitandukanye hano mu Rwanda agiye kurushingana n’umukunzi we Angel bamaze igihe bakundana.

Junior The Premier usobanura filimi
Junior The Premier usobanura filimi

Uyu musore yamenyekanye mu ma filimi atandukanye yagiye asobanura afatanyije n’umuvandimwe we Sankara The Premier gusa bose ni barumuna ba Yanga nawe wamenyekanye kubera gusobanura filimi mu myaka ishize.

Kuri ubu uyu musore agiye gutera ikirenge mucya mukuru we Yanga  cyo kubaka urugo akaba umugabo ufite umugore.

Junior The Premier usobanura filimi n'umukunzi we Angel
Junior The Premier usobanura filimi n’umukunzi we Angel

Ibi byashimangiwe n’ifoto irarikira abantu kuzirikana ubukwe bwe(benshi bayita Save The Date) aho yanditseho ko Bonny(Junior Da Premier) na Angel umukunzi we bazakora ubukwe tariki ya 22 Nyakanaga 2017.

Junior The Premier agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Angel
Junior The Premier agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Angel

Babinyujije ku bitekerezo byo ku mbuga nkoranyambaga za Junior, abakunzi be wasangaga bibaza niba ari ukuri gusa bakaboneraho kumwifuriza kugira ibirori byiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU