Kevin De Bruyne ukinira ikipe ya Manchester City yakoze ubukwe n’umukunzi we Michele Lacroix bamaze imyaka irenga itatu bakundana.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’ububiligi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2017, yashyizeho ifoto ari kumwe n’umukunzi we bambaye imyambaro y’ubukwe maze yandikaho amagambo agira ati “Ubu nshobora kukwita umugore wanjye”

Kevin De Bruyne yakoze ubukwe n’umukunzi we Lacroix
Kevin De Bruyne yakoze ubukwe n’umukunzi we Lacroix

Kevin De Bruyne yakoze ubukwe n’umukunzi we Lacroix

Debyrune na Lacroix bakundanye mu mwaka wa 2014, bakaba bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Mason Milian.

De Bruyne and Lacroix have been dating for three years and have a son named Mason Milian

Debyrune yambitse impeta uyu mukunzi mu kwezi k’ukuboza 2016 ayimwambikira ahitwa Eiffel Tower ndetse amusezeranya kuzabana nawe akaramata.

Uyu mugabo w’imyaka 25 ni umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ya Manchester City dore ko mu mikino 49 yakinnye muri shampiyona yuyu mwaka yatsinzemo ibitego 7, atanga imipira yabyaye ibitego igera kuri 22

Debyrune ateye ikirenge mucya Alvaro Morata, Valdes, Filmino n’abandi benshi baherutse gukora ubukwe mu minsi ishize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU