Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Kibonke Clapton yambitse impeta umukunzi we arayibura mu mashusho y’agakino gasekeje yageneye abakunzi be.

Kibonke Clapton yambitse impeta umukunzi we
Clapton yambitse impeta umukunzi we mu gakino yise Comedy of Fake Friend

Uyu musore uzwiho gusetsa cyane ni umwe mu banyarwenya u Rwanda rufite, akaba asanzwe akina filimi zisekeje cyane nka Seburikoko ndetse rimwe na rimwe acishamo akaririmba kuko kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo nka Fata Telefoni, Gout n’izindi.

Mu gakino gasekeje uyu musore yageneye abakunzi kitwa “Comedy of Fake Friend” agaragara yambika umukunzi we impeta akayibura kuko mugenzi we aba yayibye, bikaba ngombwa ko nawe yiba iyabandi gusa birangira bitamuhiriye agakubitwa inshyi.

Kibonke Clapton yambitse impeta umukunzi we
Clapton ajya kwambika impeta umukunzi we agasanga bayibye
Kibonke Clapton yambitse impeta umukunzi we
Clapton abura impeta agatangira kwisakasaka mu nkweto

Kibonke mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda tumubaza kubijyane n’iyi Comedy yashyize hanze yadusobanuriye byinshi aho yagize ati “Abakunzi banjye niyemeje kujya mbashimisha cyane  mbinyujije muri utu dukino dusekeje kugirango mbafashe kurushaho kuruhuka mu mutwe mu buryo buhagije.”

Tubibutse ko Kibonke ari umwe mu bakinnyi bakina filimi barimo guhatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2017, aho kumutora ukoresheje SMS ari ukohereza ijambo GABO 6 ku 5000

Kanda Hano urebe aka gakino gasekeje ka Clapton yambika impeta umukunzi we akayibura 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU