Ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport igahita ibura amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ubu noneho yaba itegereje andi mahirwe azayifasha kutajya mu cyiciro cya kabiriKiyovu Sport nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2 kuri 1 ku mukino wabereye kuri sitade ya Mumena bityo bigatuma iyi kipe ijya mu makipe agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri aho igomba kumanukana n’ikipe ya Pepiniere ubu noneho ikipe ya Kiyovu Sport ikaba itegereje umwanzuro wa Ferwafa na Azam Tv umuterankunga mukuru wa shampiyona y’u Rwanda kugira ngo irebe ko itamanuka.Nyuma yaho Ferwafa n’umuterankunga mukuru wa shampiyona y’u Rwanda Azam Tv bacyumvikana ukuntu bakongera umubare w’amakipe azakina mu cyiciro cya mbere aho biteganyijwe ko baramutse bongereye amakipe mu cyiciro cya mbere ikipe ya Kiyovu Sport ndetse na Pepiniere bitamanuka byaguma mu cyiciro cya mbere ubundi hakiyongeraho amakipe 2 yo mu cyiciro cya 2 azaba yazamutse.Umutoza wa Kiyovu Sport Mutarambirwa Djabil yavuze ko bahanze amaso Azam TV nk’umutera nkunga wa shampiyona niba ishobora kongera amakipe nk’uko byagiye bivugwa.Yagize ati“Uko tumeze turababaye birumvikana kuba ikipe nka Kiyovu imanutse mu cyiciro cya kabiri, kuba byagira icyo bihungabanya kuri shampiyona, ku ruhande rwanjye byampungabanya kandi nawe niba uyikunda byakubabaza, kimwe n’uko byambabaza Rayon Sports imanutse nk’umukunzi wa ruhago.”

“Twumva bavuga ko Azam izongera amakipe umwaka utaha w’imikino niyo mahirwe asigaye ubwo nibyanga tuzemera tumanuke tujye gukina icyiciro cya kabiri ntakundi”.

By Black cat Thierry

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU