Umuhanzikazi Butera Knowless ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda yagiriye Inama abahanzi bari guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 nk’umuhanzi ufite inararibonye muri iri rushanwa.

Butera yamenyekanye mu ndirimbo nka Ujya Unkumbura, Teamo, Baramushaka n’izindi nyinshi, ndetse yegukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5.

Knowless niwe muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star 5
Knowless niwe muhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star 5

Mu gihe uyu mwaka PGGSS7 igeze mu mahina, Butera Knowless yagize icyo abwira abahanzi bahatanye muri iri rushanwa kugira ngo bazarusheho kwitwara neza cyane.

Knowless yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwereka abakunzi banyu ko  mushoboye, ni ngombwa ko murushaho gukorana umwete n’umurava kugirango abagize akanama nkemurampaka bazajye babona ingufu zanyu, abahanzi baje mu irushanwa bwa mbere ntibibakange ahubwo bibahe imbaraga zo kwiyerekana cyane, kuko hari igihe abakunzi b’umuhanzi runaka baba basanzwe bumva indirimbo kuri Radio ariko batarabona umuhanzi uyiririmba, ni byiza ko rero bafatirana ayo mahirwe maze bakiyereka abakunzi babo.”

Butera Knowless aragira inama abahanzi bari muri PGGSS7 kugira ishyaka n'umurava
Butera Knowless aragira inama abahanzi bari muri PGGSS7 kugira ishyaka n’umurava

KANDA HANO UREBE UMWANA WA KNOWLESS NA CLEMENT

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU