Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 4 Kanama 2017 mu Karere ka Muhanga hibutswe ku mugaragaro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 23 uyu mwaka, cyane cyane abarokokeye I Kabgayi.

Ku nshuro ya 23 Muhanga bibutse inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence atangaza ko kwibuka Abatutsi baguye i Kabgayi bikwiye kujyana no gushimira Inkotanyi zarokoye abakiriho.

Ku nshuro ya 23 Muhanga bibutse inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Agira ati “Ni ngombwa gushimira ingabo z’Inkotanyi n’uwari uziyoboye, umugabo umwe ku isi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa utabona ahandi, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Kagame Paul.

Iyo ataza kuba intwari, usibye no kurokoka, ntabwo tuba tugihurira  hano ngo tubivuge tuganire turire twibuke abacu tunafata ingamb zo kurwanya icyakongera  gutanya abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushimira Inkotanyi zarokokeye abari bahungiye i Kabgayi, muri ako karere hashyizweho gahunda yo gufasha abasirikare bafite ubumuga bw’umwihariko.

Uyu muyobozi ahamya ko bamaze kububakira inzu ebyiri zo guturamo kandi ngo bari no kubafasha mu buryo buhoraho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU