Niyomufasha Mutoni Odette ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Lanie ni umwe mu bahanzikazi bakizamuka ariko ukunzwe cyane kubw’ibihangano bye bikoranye ubwenge n’ubuhanga byanyuze benshi.

Niyomufasha Mutoni Odette ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Lanie
Niyomufasha Mutoni Odette ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Lanie

Lanie benshi bamumenye mu ndirimbo nka Iyo Mbimenya, Am Sorry, Ibaze n’izindi nyinshi ziyongeraho iyitwa “Ndakwikundira” yashyize hanze.

Umuhanzikazi Lanie yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Ndakwikundira
Uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Ndakwikundira

Uyu muhanzikazi ukunda kwibanda cyane ku ndirimbo z’urukundo ahanini usanga indirimbo ze zigiye zifitanye isano rya hafi, ndetse zikaryohera cyane abantu bafite abakunzi.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda yavuze byinshi kuri iyi ndirimbo nshyashya yashyize hanze(Ndakwikundira), aho yagize ati: “Ni indirimbo nakoze mu buryo bungoye, gusa mfite icyizere cyuko abakunzi banjye n’abanyarwanda muri rusange bazayishimira kuko irimo amagambo aryoheye ugutwi ndetse azakora ku mitima ya benshi, muri make ntago isanzwe.”

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu ituganya umuziki ya Touch Entertainment ikaba yarakozwe na Producer Evydecks basanzwe bakorana bya hafi.

Kanda hano wumve Ndakwikundira 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU