Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone uzwi ku izina rya Madonna yatangaje isi yose nyuma yo kwerekana umukunzi we mushya arusha imyaka igera kuri 27.
Ubusanzwe Madonna afite imyaka 58, akaba azwiho gukundana n’abasore bakiri abana bato, dore ko mu minsi ishize yakundana n’umusore witwa Aboubakar Soumahoro w’imyaka 26, gusa aho batandukaniye yahise ajya ku munyamideli witwa Kevin Sampaio ufite imyaka 31.
Madonna na Kevin biravugwa ko bamaze hafi umwaka umwe bakundana gusa badakunda kubigaragariza isi, aho ngo Kevin yari yarategetswe na Madonna guceceka ibyurukundo rwabo kugira ngo akomeze amwizere.
Kuri ubu, ibyaba bombi byagiye ahabona nyuma yuko Madonna yagaragaye asomana na Kevin mu buryo bukomeye maze bikavugisha isi yose.
Ubusanzwe Madonna azwiho gukundana n’abasore akubye mu myaka, kuko mu minsi ishize yakundana n’abasore bafite imyaka itarenze 27, aho twavuga nka Timor Steffens w’imyaka 26, Brahim Zaibat w’imyaka 23 n’abandi benshi.