Mu Rwanda usanga harimo abantu bafite impano zitandukanye gusa zose ugasanga ziraganisha mu gushimisha abantu cyangwa se kwidagadura.

Hunterz n’itsinda rigizwe n’abantu bagera kuri 12 biyemeje kubyina kakahava, ndetse iyo urebye ibikorwa byabo usanga bagenda bagera ku ntego bihaye.

Hunter Team, ababyinnyi bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Hunter Team, ababyinnyi bamaze kwigarurira imitima ya benshi

Aba basore bamenyekanye mu mashusho y’umuhanzi Social Mulla dore ko ari nabo bamufasha muri iri rushanwa rya PGGSS7, gusa ubusanzwe bakorana n’abahanzi hafi ya bose ba hano mu Rwanda.

Social Mulla n'itsinda rya Hunterz
Social Mulla n’itsinda rya Hunterz
Hunterz Team ku rubyiniriro
Hunterz Team ku rubyiniriro

Umwe mu babyinnyi bagize iri tsinda witwa Regis yagiranye ikiganiro na Touchrwanda maze atubwira byinshi ku bijyanye n’inzozi zabo, ndetse n’ibikorwa bateganya gukora vubaha.

Yagize ati “Ubusanzwe turi ababyinnyi benshi gusa abakunda kugaragara ku rubyiniriro ni Dawson Rachid, Harris regis-, Yanky Joshua, , Jimmy, Blacc Jayden tukaba duhagarariwe nuwitwa Junior Al Matmour, tugenda tubyina mu bitaramo bitandukanye k’uburyo ntashidikanya ko tumaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali, si ibyo gusa kandi kuko twanakoranye na Coca Cola mu kuzenguruka igihugu tubyinira abahanzi batandukanye.”

Aba basore babyinnye mu bitaramo bya Coca Cola
Aba basore babyinnye mu bitaramo bya Coca Cola

Uretse kuba twabyina mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, tujya tunabyina mu makwe no mu bindi birori bikomeye, ndetse tukabyina n’indirimbo zikunzwe(Cover Dance), icyo twasaba abakunzi bacu n’abanyarwanda muri rusange bakunda muzika ni ugukomeza bakadushyigikira kuko twizeye ko tuzagera kure(Ku mbuga nkoranyambaga bakoresha izina rya @team_hunterz).”

Hunterz ijya ibyina indirimbo z'abandi(Cove Dance)
Hunterz ijya ibyina indirimbo z’abandi(Cover Dance)
Hunterz babyinnye indirimbo ya Suati Sol na Alikiba
Hunterz babyinnye indirimbo ya Sauti Sol na Alikiba

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU