Umuhanzi Danny Vumbi yagize icyo atangaza ku irushanwa rya Guma Guma riri kuba ku nshuro ya 7 ndetse agira nabo yemeza ko aribo aha amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa. Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi nyuma yo kwangirwa kwitabira irushanwa rya Pggss riri kuba kunshuro ya 7 kubera ikibazo cy’uko arengeje imyaka iri rushanwa yafatiyeho, aganira na Touchrwanda yadutangarije uko yabonye imitegurire ya Guma Guma y’uyu mwaka ndetse anatubwira abo aha amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa.

Nkuko yabidutangarije akaba yatubwiye kubigendanye n’imitegurire ya Guma Guma ndetse n’uwo aha amahirwe menshi yo kuzayegukana akaba yabivuze muri aya magambo” Ku bigendanye n’imitegurire ndabona kuba ibitaramo barabigize bike cyane byaragoye bamwe mu bahanzi baje muri iri rushanwa bwa mbere kuko ibitaramo byo muntara birangiye abenshi bataramenyera uko bitwara imbere y’abafana benshi naho kubigendanye no kuba narangiwe kuza muri iri rushanwa kubera ikibazo cy’imyaka njyewe ndabona biterwa n’imitegurire y’abateguye iri rushanwa kuko bashobora no kwemeza ko bashaka ko ryitabirwa n’abakobwa gusa, gusa niba barabikoze kugira ngo bagire abo bakuramo ndumva baba barakoze ikosa rikomeye kuko umuziki ntugira imyaka bafatiraho”.

Tumubajije ku muhanzi aha amahirwe menshi yo kwegukana irushanwa rya Pggss akaba yatubwiye ko kuriwe abona abo yaha amahirwe ari abantu batatu bonyine aribo Dream Boys, Christopher na Bull Dogg akaba yatubwiye ko muri aba batatu abona ariho hazavamo umwe uryegukana naho ibyo kwemeza umuntu umwe uzaryegukana byamugora kuko buri wese aba afite uko yateguye ikibuga cye.

By Black cat Thierry

  

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU