Umuhanzikazi Oda Paccy nyuma yo kwegukana umwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Guma Guma ndetse byagaragaye ko atishimiye uyu mwanya dukurikije urutonde rw’amanota yasohotse hagaragaye  aho abandi bahanzi bamurushirije.

Nkuko bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bagiye babitangaza bavuze ko bishoboka ko Oda Paccy yaba atarababajwe n’umwanya yahawe ahubwo yababajwe nuko Queen Cha yamuje imbere nyamara we yarabonaga mu bitaramo byose bagiye bakora yaramurushaga abafana.

Mu kigaragara mu manota yashyizwe hanze n’akanama nkemurampaka nuko Oda Paccy yari yarushije umuhanzikazi Queen cha mu gihe Queen Cha yamurushije  mu manota yo gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telefone.

Dukurikije amanota yatanzwe n’akanama nkemurampaka biragaragara ko Oda Paccy yagombaga kuba uwa 4,Queen Cha 5, Social Mula 6 Mico The Best 7 nyamara Mico The Best na Queen cha bakaba baramurushije  mu manota yo  gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefone.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU