Nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka itanu mu ikipe ya Fc Barcelona byahise bituma aba umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku isi.Rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelone Lionel Messi kuri ubu yamaze kongera amasezerano mu kipe ya Barcelone y’imyaka 5 nyuma yuko yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo Manchester city na Chersea ariko ubuyobozi bwa Barcelone bukaba bwatangaje ko ikipe yose izifuza uyu mukinnyi izamutanga gusa ikazishyura amafaranga angana na miliyoni magana atatu na mirongo itanu z’amayero(£350million)

Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ya Barcelone ubuyobozi bwayo bukaba bwatangaje ko uyu mukinnyi agomba kuba umukinnyi wa mbere uzahembwa amafaranga menshi ku isi.

Uyu mukinnyi kuri ubu akaba ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Argentine aho bari kwitegura imikino ya gicuti bazahuramo na Brazil na Singapole.

By Black cat Thierry 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU