Umugande Michael Ross Kakooza agiye gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu gitaramo cyiswe “Summer Event WAOS Beach Fest 2017” kizamara iminsi itatu kibera mu ntara y’amajyaruguru n’iburengerazuba.

Michael Ross agiye kuririmbira mu Rwanda
Michael Ross agiye kuririmbira mu Rwanda

Ni ibitaramo byateguwe na Promo Africa isanzwe itegura ibirori bikomeye, aho abahanzi banyuranye n’aba Djs bo mu karere ka Africa y’iburasiburazuba bazaba babukereye mu gususurutsa abakunzi babo.

Umugande Michael Ross Kakooza
Umugande Michael Ross Kakooza

Muri iki gitaramo hazagaragaramo umugande ukomeye uzwi ku izina rya Michael Ross Kakooza, ndetse nawe ubwe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yashimangiye ko agiye gutaramira mu Rwanda.

Michael Ross yashimangiye ko azataramira mu Rwanda
Michael Ross yashimangiye ko azataramira mu Rwanda

Biteganyijwe ko ibi birori bizamara iminsi itatu bikaba bizahera mu karere ka Musanze ahazwi nka Red Rocks tariki ya mbere Nyakanga, hanyuma tariki ebyiri bibere ku kirwa cyitwa Akeza ho mu majyaruguru, ku munsi wa gatatu basoreze kuri Lake Kivu SerenaHotel.”

Igitaramo cya “Summer Event WAOS Beach Fest 2017” kizamara iminsi itatu
Igitaramo cya “Summer Event WAOS Beach Fest 2017” kizamara iminsi itatu

Uretse Michael Ross, Yung Mulo na Kent & Flosso bakomoka ibugande nabo bari mu bazaririmba muri ibi birori, mu gihe umuhanzi nyarwanda uzaririmba ari Asinah umaze kwamamara cyane mu njyana ya Dancehall, akaba azafatanya naba Djs bakomeye mu mujyi wa Kigali barimo Dj Africano, Dj Phil Peter, Dj Toxxyk, na Dj Pyfo,

Umuhanzikazi Asinah ari mu bazaririmba muri ibi birori
Umuhanzikazi Asinah ari mu bazaririmba muri ibi birori

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU