Mico Prosper wamenyekanye ku izina rya Mico The Best ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu njyana ya AfroBeat ndetse akaba ari umwe mu bahataniye ibihembo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7.

Mico The Best ashobora gutungurana
Umuhanzi Mico The Best ashobora gutungurana cyane mu irushanwa rya PGGSS7

Mico benshi bamumenye mu ndirimbo nka Indahiro, Amarangamutima, Umugati, Kure n’izindi nyinshi zitandukanye, akaba azwiho kandi kuba umwe mu bahanzi bafashe iyambere mu kuzamura injyana ya Afrobeat Original hirya no hino mu gihugu.

Uyu muhanzi uje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya kabiri ashobora gutungurana cyane mu buryo benshi batiteze bitewe n’uburyo abafana bari kugenda bamwakirana ndetse bakanishimira uko yitwaye ku rubyiniriro.

Abafana barimo gukunda uburyo Mico The Best arimo kwitwara neza ku rubyiniriro
Abafana barimo gukunda uburyo Mico The Best arimo kwitwara neza ku rubyiniriro

Mico ari mu bahanzi batanu ba mbere bari kwitwara neza ku rubyiniriro muri iri rushanwa rya PGGSS7, ndetse niyo uganiriye n’abakunzi b’injyana ya Afrobeat wumva ko bishimiye cyane Mico The Best.

Bamwe mu bakunzi ba muzika baganiriye na Touchrwanda batubwiye ko Mico The Best ari mu bahanzi bakomeje kwitwara neza cyane muri rushanwa, ndetse batangaza ko bamushyigikiye cyane kugeza iri rushanwa rirangiye.

Mico nawe yatubwiye ko yiteguye gukora ibintu bikomeye cyane mu karere ka Rubavu, yizeye ko ariho hazamuhesha igikombe.

Mico The Best ku rubyiniro
Mico The Best yatangaje ko mu karere ka Rubavu ariho hazamuhesha igikombe bitewe n’uburyo azigaragaza cyane

KANDA HANO UREBE UKO MICO YAKIRIYE IRI RUSHANWA 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU