Miss Teta Sandra wari umaze igihe afungiwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko rwa Nyarugenge.

Miss Teta Sandra yakuwe muri Gereza
Miss Teta Sandra yakuwe muri Gereza

Teta Sandra azwiho kuba yarabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu mwaka wa 2011, ndetse yabaye icyamamare mu gutegura ibirori bikomeye, akaba yaranakoze kuri TV10.

Uyu mukobwa yari amaze amezi agera kuri atatu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, akaba yari akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki  itazigamiye yahaye Serena Hotel n’icyaha cy’ubuhemu.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2017, nibwo Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, SIP Hillary Sengabo yemeje neza ko Teta Sandra yamaze kurekurwa bidasubirwaho.

Teta Sandra yamaze kurekurwa bidasubirwaho.
Teta Sandra yamaze kurekurwa bidasubirwaho.

Iyi yari inshuro ya gatanu, uyu mukobwa afunzwe, dore ko na mbere hose yafunzwe azira ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye.

IZINDI NKURU WASOMA

Miss Teta Sandra yamaze gukatirwa by’agateganyo

Ubujurire bwa Teta Sandra bwateshejwe agaciro n’urukiko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU