Umuhanzi Oluwatosin Oluwole Ajibade ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Mr Eazi agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyateguwe na Rock Events.

Mr Eazi agiye kuza kuririmbira mu Rwanda
Mr Eazi agiye kuza kuririmbira mu Rwanda

Eazi w’imyaka 25 yamenyekanye mu ndirimbo nka Leg Over, Dance For Me, Skin Tight, n’izindi nyinshi zitandukanye.

Biteganyijwe ko uyu musore azaririmbira i Kigali ahazwi nka Convention Center ku itariki 3 Nyakanga 2017, afatanyije na Buravan na Charly&Nina.

Mr Eazi azaza mu Rwanda avuye kuririmbira mu gihugu cya Congo aho azaririmbana na Diamond Platunmz mu gitaramo cyitwa “Independance Day Festival.”

Mr Eazi asanzwe akorana n’abahanzi bakomeye muri Africa nka Wizkid, Tekno, Lil Kesh, Sarkodie n’abandi benshi ndetse ari no mu bahanzi ny’Afurika bahataniye ibihembo cya BET.

Image result for mr eazi instagram
Mr Eazi asanzwe akorana n’abahanzi bakomeye muri Africa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU