Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 byakomereje mu karere ka Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya kane(Roadshow 4) ibanziriza Kigali hazabera final kuwa 24 Kamena 2017.

PGGSS7 mu karere ka Rubavu yabereye hafi ya Lake Kivu
PGGSS7 mu karere ka Rubavu yabereye hafi ya Lake Kivu

ABANYAMAHANGA BAJE KU BWINSHI

Iri rushanwa rimaze guca mu turere dutandukanye turimo Huye, Gicumbi, na Ngoma, abahanzi bose uko ari 10 bahatanye uyu mwaka biyemeje gukora amateka akomeye muri iki gitaramo dore ko aricyo cya nyuma cyo kwiyereka abakunzi babo bo mu ntara.

Nkuko bisanzwe abagize akanama nkemurampaka uyu mwaka ni Lion Manzi, Aimable Twahirwa na Tonzi, mu gihe abashyushyarugamba ari MC Buryohe na Kate Gustave, abaririmbyi bari gufasha abahanzi ni abanyeshuri bo mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Uko igitaramo cyiri kubera mu karere ka Rubavu cyifashe

Abantu baturutse mu duce dutandukanye turimo Musanze, Congo bose babukereye baje kwirebera iki gitaramo cy’iri rushanwa

Abashyushyarugamba(Buryohe na Kate) barimo gushyushya abantu, ari nako bacishamo bakababaza niba biteguye gushyigikira abahanzi bakunda

ABAHANZI BATANGIYE KURIRIMBA

Umuraperi Danny Nanone niwe muhanzi wabimburiye abandi kuza ku rubyiniriro, akaba yaririmbye indirimbo ye nshyashya yitwa Sodja, akurikizaho Ikirori.

Abakunzi ba Danny Nanone bamweretse urukundo rudasanzwe, maze nawe arababwira ati murabizi ko iki gikombe ngikwiriye, bityo nimumfashe dusimbukane.

Umuhanzi Davis D winjiye muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe wakurikiye ku rubyiniriro maze ataramira abakunzi be abinyujije mu ndirimbo nka Biryogo na My People.

Itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Tizzo, Derek na Olivis nibo bakurikiye ku rubyiniriro bakaba binjiriye mu mbyino zidasanzwe, hanyuma baririmba indirimbo zabo zirimo Final, na Slow Down.

Itsinda rya Dream Boyz niryo riri kuririmba, abafana babo berekanye ko babishimiye cyane, maze nabo bahita bahera mu ndirimbo yabo yitwa 70.

Nyuma y’indirimbo yabo 70 bakurikijeho indirimbo yabo bise Bucece ubundi abakunzi babo bose bajya ibicu babereka ko babishimiye cyane.

Umuhanzi Social Mulla nawe uje muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere niwe ukurikiye Dream Boyz, maze yinjirira mu ndirimbo ye yitwa Ku ndunduro.

Nyuma yo kuririmba ku ndunduro, Social ahise asaba abakunzi be kumufasha kuririmbana indirimbo ye yitwa Umuturanyi maze ahita ahamagara ababyinnyi be bamufasha kubyina indirimbo Umuturanyi akaba ari nayo asorejeho.

Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina rya Bulldog niwe muhanzi uje ku rubyiniriro nyuma ya Social Mulla maze abakunzi ba Hip Hop bamwakirana urugwiro rwinshi cyane, maze nawe ati “Murabizi ko nshaka agafaranga, mumfashe rero mbone cash kuko nimwe mwangize umunigga w’umukire.”

Bulldog yinjiriye mu ndirimbo yitwa Nkumusaza, maze asoreje mu ndirimbo yise Cinema, ari nako asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

Muneza Christophe uzwi nka Christopher niwe muhanzi ukurikiye Bulldog maze abafana be bamuha amashyi y’urufaya bamwereka urukundo rwinshi cyane, yinjiye aririmba indirimbo ye yitwa Nk’umustar asoreza mu yitwa Amarira, gusa yacishijemo aririmba agace gato k’indirimbo ye Umunsi.

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha niwe muhanzikazi ubimburiye abandi bose, maze ahabwa amashyi menshi cyane, nawe ahita atangirira mu ndirimbo yitwa “Icyaha Ndacyemera.”

Biragaragara ko abanya Rubavu bishimiye cyane umuhanzikazi Queen Cha kuko bari kumufasha kuririmbana indirimbo ze hafi ya zose, ndetse barikuwuceka bamwigana dore ko yazanye ababyinnyi.

Queen Cha asoreje mu ndirimbo yakoranye na Mubyara we Safi Madiba yitwa Kizimyamwoto.

Yaje yambaye neza kuburyo byatumye abantu benshi bamukurira ingofero

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy niwe muhanzikazi ukurikiye ku rubyiniriro nyuma ya Queen Cha, abakunzi be ntago bamwakiriye mu buryo budasanzwe gusa barimo kumufasha kuririmba indirimbo ye yitwa Nobody.

Nubwo yatangiye adafite abafana benshi, Oda Paccy akoze uko ashoboye maze arabyina karahava, abafana bamukurira ingofero ahita anabaririmbira indirimbo ye yitwa Umusirimu.

Mico Prosper uzwi nka Mico The Best niwe muhanzi uje ku rubyiniriro ku nshuro ya nyuma, maze abwira abanyarubavu  ati murabizi ko aritwe twazanye injyana ya AfroBeat Original bityo nimumfashe turirimbane indirimbo yitwa Umugati yakoranye n’umwami James(Kuri ubu James ari mu bubiligi aho yagiye kuririmba muri Rwanda Day).

Mico Prosper yahise akurikizaho indirimbo ye ya kera yitwa Akabizu maze abakunzi be bamwereka ko bari bayikumbuye bamufasha kuyiririmba, yari yaje yitwaje Ababyinnyi basanzwe bamufasha muri iri rushanwa.

Abahanzi bose uko ari 10 bagiye kuririmbana indirimbo y’irushanwa yitwa Tujye Ibicu

AMAFOTO:THIERRY /TOUCHRWANDA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU