Ku munsi w’ejo ikipe ya Rayon sport yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Etoile FC ikipe ikinamo abakinnyi baba i kigali baranngije amasezerano n’amakipe yabo mu gihe shampiyona ibayarangiye.

Abo bakinnyi 2 bari kumpande baturutse muri Cameroun bari mwigeregezwa muri Rayon sport

Uyu mukino watangiye i saa kumi n’iminota 15 (16h15) kuri stade Mumena, aho ikipe ya Rayon sport isanzwe ikorera imyitozo. Uyu mukino warugamije ku ikipe ya Rayon sport, gukomeza kwitegura imikino y’igikombe cy’amahoro n’imikino ya Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 30 ariwo wanyuma.

Mu gikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon sport izakina umukino wa 1/4 wambere n’ikipe ya Police fc, naho mu mikino ya shampiyona isigaje umukino wa nyuma uzayihuza n’ikipe ya Kiyovu sport.

Igitego cya 1 cya Etoile fc

Mu mukino wa Rayon sport na Etoile fc warangiye ikipe ya Rayon sport itsinze ibitego 4-1 cya Etoile fc,  Muhire Kevin yatsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe n’umukinnyi uri mu igeragezwa wacaga ku ruhande rw’ibumoso inyuma, igitego cyahise kishhyurwa n’umukinnyi wakiniraga ikipe ya Etoile fc Emmanuel.

Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Lomami Frank ku mupira wari uvuye ku wundi mukinnyi wa 2 mu igeragezwa nabwo nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Muhire Kevin. Djabel Manishimwe yashyizemo igitego cya kane cya Rayon Sports, ku mupira yari ahawe na Moussa Camara.

Dore amazina y’abakinnyi bari mu igeragezwa baturutse muri Cameroun: Mbongolo Kwedi Camille, Diengwe Nkomgwe Dimetry Landry na Ken Matam Frank.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU