Burya urukundo ntabwo rukomera nta mpamvu zibiteye kuko bamwe barakundana bikabaviramo umusaruro bakaba bashakana abandi ugasanga birangiye ntacyo bagezeho ariko hari amabanga Wabasha kwibikaho buri mugabo akagukunda kandi umusore wese akaba yifuza ko mwakubakana urugo.

buri musore yakwifuza ko mushakana



Ibi bintu ubikoreye ubikoreye umubanyi wawe nta kabuza azihutira kugusaba ko mushakana.

  1. Kumusoma buri munsi

Ugomba gukora uko ushoboye kose kugirango umuhungu mukundana umwereke amiyumvo yawe ntacyo umukinze mbese ukamwereka icyo umutekerezaho n’ikikuri ku mutima.muhobere buri gitondo,umusome mbere mugihura ndetse n’igihe mugiye gutandukana.

2. Kumushimira

Igihe agukoreye ikintu cyose cyigushimisha mukundanye ihutire kumushimira umwereke ko ibyo yakoze ari iby’agaciro kandi ko nawe wabibonye,mbese ko imbaraga ze yatakaje uzizirikana kandi zatumye umugiraho amarangamutima mashya.mutungure bya hato na hato kenshi gashoka kuri wowe.

3. Sukura aho uba

Irinde umwanda aho uba kuko naramuka asanze nawe ubwawe utabasha gusukura aho uba uri umwe ntazizera ko uzabikora mumaze gushakana.tera indabo mu rugo uhagire ahantu habereye amaso mbese hafite umwuka mwiza ku buryo nawe yahareba akahifuza.

4. Mukine udukino

Ubu ni uburyo bwiza cyane bwo kwigarurira umutima w’umukunzi wawe kuko twa dukino muba mwakinnye igihe mwari kumwe iyo atwibutse yagiye yifuza ko mwakongera guhura mukadusubira. Ibi ni ibintu bizatuma umubano wanyo ukomera agusabe ko mwanashyingiranwa mbese agusabe ko mwakwibanira ubuziraherezo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU